Amakuru aheruka

Madame Jeannette Kagame yahimbye umuvugo uvugira umugore

Madamu Jeannette Kagame yakoze mu nganzo yandika umuvugo “The World I Dream of, on Women’s Day” ugaruka ku mbaraga z’umugore n’ubushobozi bwe ndetse unagaragaza agaciro umugore akwiye guhabwa mu Isi yifuza.

Madamu Jeannette Kagame yanditse umuvugo uvuganira umugore

Ni umuvugo ufite umutwe ugira uti “The World I Dream of, on Women’s Day”, “Isi Ndota ku Munsi w’Umugore” tuwushyize mu Kinyarwanda, ukaba umuvugo yahimbye mu rwego rwo kwizihhiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wijihijwe tariki 8 Werurwe 2022.

Muri uyu muvugo wa Madamu wa Perezida Kagame, agaruka ku buryo  umugore yafatwaga uko atari ntahabwe agaciro akwiye nyamara ari umunyembaraga wagaburira Isi no mu gihe we ashonje.

Hari aho agira ati “Twavutse tuzi ko abagore bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byose banyuramo… Bagamije gutanga uburere no kurinda bashobora no kwimura umusozi, niyo bo baba bashonje bagaburira Isi.”

Madamu Jeannette Kagame muri uyu muvugo yibaza impamvu abagore bahora badafatwa kimwe n’abandi ahubwo bagahora bahohoterwa. Ibintu asaba ko biwkiye guhinduka mu Isi yifuzwa.

 Akomeza ahamya ko arota Isi nziza izira ukubogama ahubwo ikabona imbaraga z’umugore, mu mikarago abigarukaho agira ati “Amaso yanjye afunze ndabona asa neza nk’umunsi, anagana n’abandi. Ndetse Isi ari nziza, nta karengane, kubogama no gutonesha byarashyizwe ku ruhande. Ndetse n’Isi habamo kwitabwaho.”

Madamu Jeannette Kagame asaba abagabo gufasha abakobwa babo, abahungu bagaha agaciro bashiki babo, ndetse abantu bagaterwa ishema na ba Mama wabo.

Acutsa inganzo asaba abantu guhanikira icyarimwe bati “Uri mwiza Mama! Data azaguhe urugukwiye, Rumwe udukunda utizigamye, N’uwaguhanze aguhore hafi, Azakurinde amakuba yose.”

Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wihihijwe tariki 8 Werurwe 2022, Madame Jeannette Kagame yawijihirije muri Kenya aho yari yifatanyije na mugenzi we Margaret Kenyatta.

Mu ijambo yavugiye muri Kenya, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hakiri urugendo rwo kugenda kugirango umugore ahabwe ijambo akwiye, gusa ngo hari icyizere ko imbaraga ziri gukoreshwa nizigumaho icyuho cy’uburinganire n’ubwuzuzanye gihari kizasibwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI