Kuri ADEPR Gashyekero mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro hari kubera igiterane imbonankubone kimara icyumweru, uyu ni umunsi wa Gatandatu . Ni igiterane cyo kuramya Imana no kuyihimbaza gifte intego yo kongera guhembura imitima , igaragara muri .Amosi 9:11.
Kuri uyu munsi wa Gatandatu abahanzi nka Alexis Dusabe ndetse na Chorale Bethlehem yo mu Karere ka Rubavu baraza kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Tubahaye ikaze !!!
14h 10: Abaririmbyi ba ADEPR Gashyekero (Worship Team ) batangiye kuririmba ari nako igiterane gitangira .Mu ndirimbo ya 28 iboneka mu gitabo cy’indirimbo za “Agakiza” , bararirimba ngo “Twarabatuwe rwose.”Ni igiterane cyatangijwe n’isengesho mu rwego rwo kwiragiza Imana.
14:40: Andi makorari abiri arimo “Abiteguye ndetse na Bethel ” abarizwa muri ADEPR Gashyekero yaririmbye ubutumwa buhumuriza, bukomeza abari mu rugendo ko badakwiye gucika intege.
14: 50 : Korali IRIBA imaze imyaka irenga 20 ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gashyekero iri kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo , irabwira abakirisitu ko Imana iri kumwe nabo , badakwiye kwiheba kuko Imana ari yo kwizerwa . Ni mu mu ndirimbo yabo yitwa “Nzajya Nkuramiza Ukuboko kwiburyo ”
15H:05 :Anastase Hagenimana Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero riherereye mu Karere ka Kicukiro ari guha ikaze abitabiriye iki giterane ,abaririmbyi,abadiyakoni ndetse n’amakorali yaturutse ahantu hatandukanye.
Yasabye abitabiriye igiterane baba batarikingiza Covid-19 ko bagenda bagakingirwa.
Abashyitsi barimo Pasitoro Nzakamwita Innocent w’Itorero rya ADEPR Gisenyi ribarizwamo Korali Bethelemu ari mu bakiririwe muri iri torero.
15H37′: Korali Bethlehem yo mu Karere ka Rubavu iri mu zikunzwe mu Itorero rya ADEPR rikaba imaze imyaka myinshi ikorera umurimo muri ADEPR , yatangiye iririmba indirimbo ikunzwe cyane “Ibyo Imana ikora. Ifite indirimbo zikunzwe cyane zirimo Araturwanirira .Iri kuririmba imwe mu ndirimbo yabo “Icyubahiro ni icyawe Mana”
15H52: Mana yanjye yanjye urampagije ndikumwe nawe ndi uw’igiciro cyinshi, niyo magambo Korali Bethlehem iri gutambutsa mu ndirimbo yabo ‘Mana Yacu’ yamamaye hirya no hino mu gihugu.
Abitabiriye igiterane bari kugendana n’iyi korali umunota ku wundi, ntagushidikanya ko bari guhembura ku bwinshi.
Bati “Wagize neza Mana warakoze, watubereye inshuti utugaburira manu mu butayu.”
Korari Bethlehem imwe mu zikunzwe muri ADEPR ,ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ,Yatangiye umurimo wo kuririmba nk’ivugabutumwa mu 1965 icyo gihe yitwaga iya Gisenyi. Imaze imyaka irenga 50.
16H:12:Korali Bethlehem iri kururimba indirimbo yabo ” YESU Araje ” ni Korari iri kwishimirwa n’abitabiriye iki giterane. Ni Korali imwe mu zimaze imyaka minshi mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo .
16H19:Isoje kuririmba igira iti “Yesu Azaza” Abari mu iteraniro bishimiye cyane iyi Korali.
16H22: Alexis Dusabe uri mu bakunzwe cyane mu muziki wo guhimbaza Imana akaba ari buririmbe muri iki giterane yakiriwe mu Itorero kimwe n’abandi bashyitsi bari batarakirwa.
16:25: Hakurikiyeho kwakira umwigisha w’umunsi Stephan Munongo ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Itorero CEPAK i Bukavu.
Asuhuje Itorero asaba abakristu kuyiha icyubahiro.
16H26: Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alex Dusabe n’itsinda ry’abacuranzi be bagiye kuririmbirana abitabiriye igiterane ‘Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera”.Akigera ku ruhimbi , yaririmbye imwe mu ndirimbo “Tugumane Mwami ” Imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka yo ha mbere ndetse na nubu. Abitabiriye igiterane nabo baatuje ari nako bafatanya kuririmba , ubona ko batangariye ubuhanga bwe.
16:40: Alexis Dusabe ari kuririmba indirimbo “Oya Ndeka “Ni indirimbo iri kuri Album ye ya mbere mu ndirimbo yareheyeho atangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
16:47: Alexis Dusabe ari kuririmba indirimbo “Umukunzi” Abari bicaye bose bahita bahaguruka mu munezero mwinshi batangira gufatanya nawe . Alexis Dusabe ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
16H51: Ati “Yarirahiriye mu ndahiro ye ati sinzongera kunywa ku mbuto y’umuzabibu ntaricarana n’umugeni nakunze.”
Abantu bose bitereye hejuru ariko bahereza Imana icyubahiro.
16h52: Pasiteri Rwakiza Steven asengeye umwigisha w’umunsi Stephane Munongo, Alex Dusabe na Korale Bethlehem baraza kongera kuririmba.
17h:01:Korali Bethlehem iri kuririmba indirimbo yo mu gitabo “Yesu niwe Nihishemo ” iri gufatanya n’abakirisitu ndetse n’abandi bitabiriye iki giterane. Mu muriri mwinshi cyane wuje ibyishimo bati “Yambereye Ubuhungiro”.
17h:03: Umushumba Stephen Munongo ati “Ni Yesu wangize kuba Umuvandimwe we “Abakirisitu bose barahaguruka. Iyi ndirimbo yongeye guhagurutsa abari bakicaye maze bafatanya kuririmba.
Umwigisha w’umunsi Stephane Munongo ari guhimbaza Imana agendeye kubyiza Imana yamukoreye.
Ati “Ni nziza yangiriye neza umutima wanjye himbaza Imana.”
Akomeza aririmba ko turi abana b’umutegetsi utegeka abategetsi, Iteraniro ryose ryahagurutse kugira ngo rihamye uko Umwami Imana ar’iwe utegeka abatware.
Ni ibihe byiza byuzuye umunezero udasanzwe kubari kuri ADEPR Gashyekero, abagabo, abagore ndetse n’abana banezererewe ijambo ry’Imana.
Uyu mugabo ukomoka muri RD Congo ari kuririmba mu kinyarwanda cyiza cyane.
17H19: Atangiye kubwiriza abwira abitabiriye ko umuntu atapfuye kuvuka ahubwo ko “Yavutse kubw’impamvu.”
Ati “Abarozi nta jambo bafite ku buzima bwawe, ufite ijambo rya nyuma kubuzima bwawe ni wowe n’uwakuremya.”
Akomeza agira ati “Nutiyemera nta muntu uzakwemera, uko uteye Imana niyo yakuremye, ukwanga akwangira ubusa kuko utigeze wirema, buri kimwe cyose ufite Imana yarakiguhaye, nibagutuka n’Imana yakuremye baba batutse.”
Akomeza asaba Itorero kutifuza kumenya icyo abantu babavugaho kuko iyo amagambo aba ari umuhoro baba barashize.
Stephane Munongo akomeje icyigisho ku magambo aboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe 5:1-10 .
Avuga ko umugoroba w’uyu munsi yifuza ko kwitabira iki giterane ari uguhamya ko Yesu yanesheje.
Ati “Kuba hano kwacu hano turimo kwamamaza ko Yesu yatsinze, ikiri ku isi cyose cyumva ururimi rumwe ‘Yesu yaranesheje.”
17H30: Iyo bavuze ngo Yesu yaranesheje ukaguma ukonja na Satani araguseka ariko iyo uvuze ngo Yesu waranesheje n’uburwayi burahunga.
“Yesu i Gorogota yakubise Satani aramumanura aramusuzugura, impamvu y’intsinzi ya Yesu niyo mpamvu njye nawe turi hano.”
Munongo avuga ko Yesu afata intsinzi akayishyira mubamwizera bose, nta gutinya kuko uri mubizera akomeye kuruta byose.
Ati “Turi umusaruro w’intsinzi ya Yesu, intsinzi ya Yesu yagaruye agaciro ku muntu.”
Stephane Munongo atanze ubuhamya bw’ukuntu yari umujura ruharwa iwabo muri RD Congo, uko yabayeho mu buzima bukakaye n’uko yakubitiwe muri kariya gace akomokamo agatabarwa n’abajura bagenzi be baje kumujyana kwa muganga abantu bose bazi ko yapfuye.
Uyu mugabo witwaga ‘Dragon’ mu bujura avuze uburyo yagiye gushaka ariko abakobwa bose bamutinya kubera isura ye, abantu bose bari baramurambiwe.
Abantu bose bibazaga ukuntu Mayibobo azabyara ndetse n’imibereho y’abo azabyara uko bazabaho.
Ati “Yesu afata izina ryanjye arishyira ku meza Yesu aramvuganira nono ubu nabaye umuvugabutumwa ukomeye, mwuka wera aravuga ati ndimo ndamutunganya.”
“Ntarakizwa iyo wandebaga kabiri naragukubitaga, abantu bashobora kukurambirwa ariko uwakuremye ntiyakurambirwa, Imana ifite gahunda ku buzima bwawe.”
18H:20:Pasitoro Stephane Munongo asoje kubwiriza maze asaba abatarakira Yesu nk’Umwami nUmukiza kuza bagakizwa maze abarenga 50 bakira Agakiza muri iki giterane.
Ati “Guhera none nta deni rya Satani mufite tubakiriye mu muryango w’Imana.”
18H30: Hagezweho umwanya wo gutanga amaturo n’ishimwe no gushyigikira inyubako y’urusengero rurikubakwa, iki gikorwa kiri kuba Korali Bethlehem iririmba zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe.
18H50: “Yesu niwe muhuza w’Imana wenyine” nk’uko birimo biririmbwa n’iyi Korali iri muzikuze kandi ikunzwe muri ADEPR.
18H:54:Umushumba Mukuru Wungirje wa ADEPR mu Rwanda ,Rev Rutagarama Eugene yakiriwe ku ruhimbi n’Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero maze asuhuza abitabiriye iki giterane , avuga ko ashimishimishijwe no kuba iki giterane cyarateguwe ndetse no kuba haratumiwemo amakorali akomeye arimo Bethlehem yo mu Karere ka Rubavu.
19H24: Nibwo Korali Bethlehem yasoje kuririmba, yishimiwe cyane.
19H25′: Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero asoje ashimira abitabiriye iki giterane cyabaye ku munsi wa Gatandatu ashimira Imana kubw’abantu barenga 50 bihannye bigaragaza ko hari icyo Imana yakoze.
Iki giterane cyiswe ‘Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera’ kizasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022.
Igiterane cyo ku munsi w’ejo kizatangira saa Munani zuzuye, Korali Bethlehem izaririmba ndetse na Alex Dusabe n’umwigisha Stephane Munongo n’abandi.
Abakurikiye iki Giterane mw’izina ry’UMUSEKE turabashimiye !
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
AMAFOTO: NDEKEZI JOHNSON
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW