Amakuru aheruka

U Rwanda rwaciwe miliyoni 120Frw kubera gukinisha Abanya-Brésil badafite ibyangombwa

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe miliyoni 120 Frw nyuma yo gukinisha abakobwa bane b’Abanya-Brésil badafite ibyangombwa byuzuye mu gikombe cya Afurika cy’Abagore mu mukino wa Volleyball.

Abakobwa bane bakinishijwe mu gikombe cy’Afurika cy’abagore mu mukino wa Volleyball batumye u Rwanda rucibwa amande ya miliyoni 120 Frw

U Rwanda rwafatiwe ibi bihano n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball mu gikombe cy’Afurika cyabereye i Kigali yifashishije abakinnyi bane b’Abanya-Brésil badafite ibyangombwa bibemerera gukina nk’Abanyarwanda.

Abakobwa bane Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil bakinishijwe mu gikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2021 mu mukino wa volleyball ni bo batumye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ricibwa aya mande.

Ni ubwa mbere bari bakiniye u Rwanda, bakaba bari bageze i Kigali muri Kamena 2021, gusa tariki 16 Nzeri ubwo u Rwanda rwari rugiye guhura na  Sénégal  mu mukino w’amatsinda, bagaragajwe ko bakinishwa batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryaberaga muri Kigali Arena u Rwanda rukimara gushinjwa gukinisha abakinnyi batujuje ibisabwa ryahise rihagarara, gusa haje gufatwa umwanzuro ko rikomeza u Rwanda rugasezererwa.

Ni nyuma y’uko byari  byavuzwe ko u Rwanda rwanze ko risozwa rutarimo.

Uretse kuba u Rwanda rwafatiwe ibi bihano, gukinishwa kw’aba Abanya-Brésil byasize Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ akatirwa igifungo cy’amezi umunani.

Ni igifungo cyakuwe ku myaka ibiri yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 13 Ukwakira, 2021 kubera amakosa yakoze yatumye u Rwanda rusezererwa mu gikombe cy’abagore mu mukino wa Volleyball cyakikiniwe.

Aba bakobwa bari bafashije u Rwanda kwitwara neza no gutanga ibyishimo ku Banyarwanda, mu mikino yari imaze gukinwa harimo gukomangwa ku muryango ugana mu gikombe cy’Isi, ni nyuma yo gutsinda amakipe ya Maroc amaseti 3 kuri 1 na Nigeria amaseti 3 kuri 1.

Igikombe cy’Afurika cy’abagore mu mukino wa volleyball cyabereye mu Rwanda hagati ya tariki 10 na 20 Nzeri 2021.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI