Amakuru aheruka

Urukiko rwategetse ko Karake Afrique ukekwaho ruswa afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wambere Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Karake Afrique afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 09 werurwe 2022.

Karake Afrique bwa mbere agezwa mu Rukiko yigaramye ibya ruswa ashinjwa

Umucamanza yavuze ko Karake Afrique ubwo yireguraga atigeze yerekana uko Miliyoni 1,4Frw yamugezeho niba atari ruswa cyangwa ngo abe yareretse urukiko icyo yaguraga n’uwitwa Murangira Jean Bosco wayamuhaye.

Umucamanza yavuze ko Karake Afrique n’umwunganizi we mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge niba icyemezo cy’umucamanza kitabanyuze.

Ubwo Umucamanza yasomaga uru rubanza yaba karake Afrique cyangwa Me Twizeyimana Innocent wamwunganiye aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’ubushinjacyaha nta n’umwe wageze mu ukiko ubwo uru rubanza rwasomwaga.

Abanyamategeko benshi ntabwo bajya bakunda kuza gusomerwa iyo bamaze kuburana bavuga ko akazi kabo karangira baburana ibyo gusomerwa bitabashishikaza.

Karake Afrique yari umushakashatsi muby’amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi kuwa 11 Gashyantare 2022 rumufatiye mu cyuho ari kwakira Miliyoni 1,4Frw yiganjemo inoti za bibiri.

Icyo gihe RIB yatangaje ko yamufatiye mu cyuho cya ruswa.

Karake Afrique yatangiye kuburana ifunga n’ifungurwa kuwa 11 Gashyantare 2022 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aburana Ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ageze mu Rukiko inyito y’icyaha yarahindutse.

Ubushinjacyaha buvuga ko bumukurikiranyeho icyaha cy’ubwambuzi bushukana yakoreye uwitwa Murangira Jean Bosco wamuhaye Miliyoni 1,4Frw ya Avance kugirango azamufashe gutsinda urubanza rwari mu Rukiko rw’Ubujurire.

Karake Afrique ngo yari yijeje Uyu Murangira Jean Bosco ko agomba gushaka Miliyoni 10Frw akaziha Umucamanza wari kuburanisha uru rubanza hanyuma mukuruca Umubyeyi we agatsinda Urubanza.

Ntabwo ari ubwambere hafashwe umuntu yaka umuburanyi ruswa kuko muri Mutarama hafunzwe, Me Nyirabageni Brigitte nawe akurikiranyweho icyaha cya Ruswa aho yari yabwiye umukiriya we ko Umucamanza yamuciye Miliyoni 3Frw kugirango amuhe itariki yo kuburana ya vuba.

Uyu munyamategeko nawe ahakana icyo cyaha akavuga ko amafaranga ashinjwa ya ruswa ari amafaranga umukiriya we yamwishyuraga.

Urwego rw’ubucamanza rukunda kuvugwamo Ruswa y’abantu bise abakomisiyoneri basaba ababuranyi amafaranga bakababwira ko bayatswe n’abacamanza bafite Dodiye zabo.

N’ikintu urukiko rw’ikirenga rwamaganira kure kuburyo buri mwaka habaho icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya Ruswa mu inkiko.

UMUSEKE Uzakurikirana urubanza rwa Karake Afrique kugera Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma rubaye itegeko.

Umucamanza yavuze ko Karake aterekanye icyo Miliyoni 1,4Frw yayiherewe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA / UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. rutebuka

    March 15, 2022 at 3:22 pm

    Abantu bakora ibyaha,ni bacye cyane babyemera iyo bageze imbere y’urukiko.Hafi ya bose bavuga ko barengana.Bibabaza cyane Imana yaturemye idusaba kwihana tukayisaba imbabazi z’ibibi dukora.Kandi iratubabarira niyo cyaba icyaha kibi cyane.Urugero,yababariye abitwaga ba Pawulo na Dawudi bakoze icyaha cy’ubwicanyi,kubera ko bihannye,bakaba abantu beza.Abanga kwihana,ntabwo bazaba mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli Petero wa kabili,igice cya 3,umurongo wa 13.Bible ivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nicyo gihano cy’abanyabyaha banga kwihana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI