Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse mu Rwanda, riyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yakiriye mu biro bye itsinda ry’abayobozi baturutse mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen. Albert Murasira.
Ubu butumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, bugira buti “Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye itsinda riturutse mu Rwanda ryo ku rwego rwo hejuru riyobowe na Maj Gen Albert Murasira Minisitiri w’Ingabo wamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Nyakubahwa Paul Kagame.”
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda n’abayobozi ayoboye, bakiriwe na Perezida w’u Burundi nyuma y’amezi abiri Perezida Paul Kagame na we yakiriye intumwa ziturutse mu Burundi.
Izi ntumwa zakiriwe na Perezida Kagame tariki 10 Mutarama 2022, zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, na we wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Mu mpera z’ukwezi gushize, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel na we yari yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Banyankimbona Domine.
Mu biganiro bagiranye, aba Baminisitiri bagarutse ku bufatanye bw’Ibihugu byombi mu bijyanye n’Ubutabera by’umwihariko mu bikorwa byo guhererekanya abakekwaho ibyaha bo mu Gihugu kimwe bari mu kindi.
Ni ibikorwa bikomeje gukorwa mu rwego rwo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka irindwi urimo igitotsi ariko Ibihugu byombi bikaba bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuwuzahura.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW