Amakuru aheruka

Rubavu: Batatu batawe muri yombi bakekwa kwiba Umunyamahanga

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, ku wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe, yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibintu bitandukanye, n’amafaranga ibihumbi 350.000 y’u Rwanda by’uwitwa Masimiliano Caldato ukomoka mu  Butariyani.

Abafatiwe aho ubu bujura bwakorewe mu Kagali ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ni Kadafi Manisure, Justin Nkusi, na Jean Paul Mugabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

Yagize Ari “kuwa Gatandatu Masimiliano yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe ubwo yari mu kabari kitwa El Classico kari mu Murenge wa Nyamyumba, ariko ko hari abantu bari kumuhamagara bamwaka amafaranga ngo bamusubize ibintu bye yibwe.”

Akomeza avuga ko mbere babanje kumuhamagara bamwaka amafaranga  ibihumbi 200 ngo bamuhe ibyangombwa bye byari byibanywe n’amafaranga ibihumbi 150, yahise ayaboherereza  ariko banga kumuzanira ibyo  byangombwa, ahubwo bongera kumuhamagara bamwaka andi mafaranga ibihumbi 50, nawe aho kuyabohereza nayo, ahita yitabaza Polisi ngo imufashe.

Abapolisi babwiye Masimiliano ngo yumvikane nabo bantu  aho bahurira abahe ayo mafaranga, maze bemeranya ko bahurira mu Kagali ka  Mbugangari.

SP Karekezi ati” Abapolisi baherekeje uwibwe kugira ngo bahite bafata abo bantu,  ni nako byagenze bahita bisanga bakikijwe n’abapolisi ntaho guhungira”.

Yagomeje agira ati” Abapolisi bahise babasaka, babasangana amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 113000 gusa ayandi bayariye dore ko bafashwe bavuye mu kabari.”

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko babireka, ko nta cyiza kibivamo uretse gufatwa ugafungwa gusa. Abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora aho kwishora mu byaha.

Abafashwe bashyirikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo bahakorwe iperereza ku byo bakekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI