Amakuru aheruka

Umunyamategeko ucyekwaho ruswa urukiko rwanze ubujurire bwe ngo arekurwe by’agateganyo

Umucamanza yategetse ko icyemezo cyafunze Me Nyirabageni Brigitte by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza kuwa 17 Gashyantare 2022 kigomba kugumaho akazaburana mumizi afunze.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Umucamanza yateye utwatsi ubujurire bwa Me Nyirabageni Brigitte wasabaga uru Rukiko kumurekura by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo k’ubujurire bwatanzwe na Me Nyirabageni Brigitte wajuririye uru rukiko arusaba ko rwamurekura by’agateganyo.

Kubera ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwamufunze by’agateganyo rugategeka ko afungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.

Me Nyirabageni Brigitte Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cya ruswa,  ariko uyu munyamategeko iki cyaha aragihakana akavuga ko icyo Ubushinjacyaha kita ruswa, ko ataribyo ko amafaranga yahawe angana na Miliyoni 1Frw ari amafaranga yishyurwaga n’umukiriya we kuko yari amuburaniye igihe kinini atamwishyura.

Ubwo yaburanaga ubujurire bwe mu rurkiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 03 Werurwe 2022 yasabye Umucamanza ko mu gihe inteko izaba yiherereye yazatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro rukamufungura.

 Me Nyirabageni Brigitte yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 15 Gashyantare 2022 yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Me Bayingana Janvier, Me Gakunzi Musore valery na Me Rugaza David.

Icyo gihe Me Bayingana Janvier yatanze ingwate ya Miliyoni eshatu kugirango urukiko rurekure Umukiriya we ariko Urukiko rubitera utwatsi Umucamanza ategeka ko agomba gufungwa muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu munyamategeko ucyekwaho kwaka ruswa akazaburana mumizi afunze.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI