Amakuru aheruka

Haje inguzanyo ya SPENN ku bufatanye na I&M Bank yitezweho guhashya ‘Banque Lambert’

Mu gihe hirya no hino hakomeje kuvugwa abatanga inguzanyo batabyemerewe n’amategeko, ibyo bita “Banque Lambert”, ubu inguzanyo ya Spenn ije ari igisubizo ku babaswe na “Bank Lambert”.

Haguma Norbert yakomeje avuga ko inguzanyo za SPENN ziboneka ku muntu wese ufite konti ya SPENN byibuze imaze iminsi irindwi ikoreshwa.

Hakuziyaremye Sabin, umuturage wo mu Karere ka Gasabo yavuze ko inguzanyo ya SPENN ije ari igisubizo kuko yakunze kubona “Bank Lambert” igira ingaruka ku muntu uyifashe cyangwa uyitanze.

Ati “Ingaruka ku wayifashe, akenshi kubera inyungu nini baba bamuciye ntabwo azibona, kandi ahanini abatanga Lambert baba bashaka guhombya abantu, bikarangira inzu ye cyangwa ikibanza cye babyitwaye ugasanga umuryango we ubihombeyemo. Ku batanga Lambert na bo iyo bafashwe barahanwa bakabaca amafaranga, ugasanga nabo imiryango yabo ibihombeyemo, gusa Inama natanga ni uko abantu bakwiye kuyoboka inguzano ya SPENN.”

Akomeza avuga ko buri wese Buri agira ibibazo by’ubukungu mu buzima yaba umuntu kugiti cye cyangwa abafite ibikorwa by’ubucuruzi.

Ati “Kutagira aho umuntu yakwiguza bishobora kuba ingorane zo kubona ibyo umuntu akeneye mu rugo kugira ngo umuryango ugire imibereho miza ariko kandi iyo ufite aho wakwiguriza ku buntu incuro nyinshi biba ari igisubizo.”

Haguma Norbert umuyobozi wa Spenn Rwanda yavuze ko gutunga ikoranabuhanga rya Spenn ( Apulikasiyo) muri telephone ari nko kugira banki mu mufuka wawe.

Ati “Spenn n’uburyo bushya bwo kohereza amafaranga, kwakira no kwishyura ukoresheje telephone yawe ( Apulikasiyo), Kugira ngo utunge spenn birasaba kwiyandikisha ukoresheje telephone yawe maze wakenera inguzanyo ukayihabwa hanyuma bikagufasha mu bikorwa byawe bya buri munsi.”

Haguma Norbert yakomeje avuga ko inguzanyo za SPENN ziboneka ku muntu wese ufite konti ya SPENN byibuze imaze iminsi irindwi ikoreshwa.

Ati “Ukoresha konti ya SPENN ashobora kwiguriza amafaranga akubye kabiri ayo yashize kuri konti yo kwizigamira ya SPENN.”

Ushobora kwiguza amafaranga agera ku bihumbi 500 ukaba wabasha kwishyura mu minsi 14.

Abantu benshi bakoresha SPENN harimo abakoresha moto , abanyeshuri ndetse n’abandi , kuburyo iyo umuntu akeneye amafaranga mu buryo bwihuse yakwiguza akoresheje SPENN akaba yakemura ikibazo afite.

Inguzanyo ya SPENN imara iminsi 90 ariko mu minsi 14 wakwishyura nta nyungu bagusabye ariko iyo birenze iminsi 14 , batangira kukubarira inyungu.

Haguma Norbert avuga ko iyo usanzwe ufite irindi deni ahandi muyindi banki bahita babibona muri systeme, kuburyo batabasha kuguha inguzanyo kuko hari aho wafashe inguzanyo utigeze wishyura.

Robin Bairstow uhagarariye banki ya I&M Rwanda yavuze ko ku bantu benshi inguzanyo ya SPENN ibageraho mu buryo bworoshye.

Ati “ Binyuriye ku buryo bukoreshwa na SPENN, iyi nguzanyo ishobora guha amahirwe uwagurijwe yo gufata inguzanyo nini yo kugura ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi , kubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri.”

Robin Bairstow yakomeje avuga ko bigenda intambwe ku yindi kandi SPENN ibibafashamo ihereye ku ntambwe za mbere.

Robin Bairstow uhagarariye banki ya I&M Rwanda yavuze ko ku bantu benshi inguzanyo ya SPENN ariyo nguzanyo bazaba babonye mu buzima.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI