Bamwe mu baturage barema isoko ry’amatungo rya Nyaruteja mu Karere ka Gisagara, barasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwabafasha gukemura ikibazo cy’imisoro ihanitse bakwa ku matungo magufi.
Ibiro by’Akarere ka Gisagara
Aba baturage babwiye RBA ko batazi impamvu iryo soko ari ryo ryazamuye umusoro kuko andi baturanye nayo umusoro ku matungo magufi uri hasi bagasaba ko byakemuka.
Undi na we ati “Dufite ikibazo cy’imisoro. Nkubu nashoye, nabuze n’umukiriya, nashoye ntacyo mfite nza kuza gusora. Mu kanya barazijyana, bazifungiremo hariya, banshe n’amande. Ikindi kibazo dufite, umuntu agusanganye ihene araje ayifungiye hariya, tukibaza ese amatungo na yo barayafunga?”
Aba baturage bavuga ko kubera imisoro bishyuzwa hari bamwe batangiye kurema andi masoko baturanye kuko yo ukiri hasi.
Umwe yagize ati “Niba ari Akarere kagiye mu MIHIGO natwe byaratuyobewe. Nk’ubu nkorera mu I Rango (Huye), ihene bishyura 500frw, Nyaruhengeri naho ni uko, nkibaza impamvu inaha ari 1200frw byaratuyobeye.”
Undi na we ati “Yaba ari i Busoro tujyayo, hoho ni 100frw ntaryo ushyiraho [avuga amafaranga barenzaho bohereza kuri telefoni] ariko hano byatunanije.”
Bavuga ko mbere bishyuraga 500frw bagatanga 100frw y’isuku ndetse n’andi 100frw yo kubikuza amafaranga ku badatunze telefoni cyane ko bohereza bakoresheje telefone ariko kuri ubu akaba yari kubye kabiri kandi hariho ay’isuku no kubikuza, ibintu bibadindiza mu iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko atakwemeza ko imisoro yazamutse bityo ko bagiye gusuzuma icyo kibazo niba gihari.
Ati “Ntabwo nabyemeza ko twahanitse kuko tugomba kugendana n’ahandi cyane ko nk’Akarere kacu ko dufite imisoro iri hasi. Rero ntabwo dushaka guhanika kugira ngo bajye bajya n’ahandi. Twifuza iterambere ry’umuturage wacu, ubwo twakwicara tukabireba. Tuzabireba kandi babone igisubizo.”
Icyemezo cyo kuzamura umusoro ku matungo cyafashwe na Njyanama y’Akarere ka Gisagara mu Kwakira 2021. Ku matungo magufi, ihene nto isora amafaranga 500frw, naho inkuru ni 1000frw, umusoro ku ngurube wavuye ku 1000frw ugera 1500frw, naho inkoko ni 100frw.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Umuturage
March 13, 2022 at 7:02 am
Nibabarwaneho ariko kandi ntibyumvikana ukuntu umuturage atanga nayo gukata hagombye kurebwa uko bikemuka. Hagashakwa Yenda Code ya Momo.
Ijana ni amafaranga menshi