Abaturage batuye mu Kagari ka Kadaho mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza bagorwaga no kugera aho RIB ikorera ngo bayigezeho ibibazo bafite bishimiye ko yabegereye ikabatega amatwi ku bibazo bafite.
Umurenge wa Cyabakamyi n’umwe mu Mirenge 10 igize akarere ka Nyanza mu busanzwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukaba nta shami ryayo rihari kuburyo abaturage bakeneye serivisi yayo bibasaba kujya kuri RIB station ya Busasamana (iherereye mu Mujyi w’akarere ka Nyanza).
Abatuye I Kadaho bavuga ko bibagora kuko bakora urugendo rw’amasaha atandatu bajya gushaka iyo serivisi.
Uwitwa Mukandayisenga Epiphanie ati“Iyo nakeneraga kujya kuri RIB nshaka kuyigezaho ikibazo cyanjye binsaba kugenda saa cyenda z’igicuku nkagerayo saa yine za mugitondo urumva ni umunaniro mukugaruka bikaba byaba ngombwa ko nshaka uncumbikira kugirango mbone uko nongera kuzinduka mu gicuku ngaruka.”
Mugenzi we witwa Sibomana Cyprien nawe utuye mu Kagari ka Kadaho we avuga ko biba bitoroshye kugera mu Murenge wa Busasamana bajya kureba RIB ngo bayigezeho ikibazo bafite kuko ari kure cyane kuribo bisaba kuba hajyayo abifite kuko byibura moto yahagera igenda igaruka ari amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri iki cyumweru bifashishije ibiro byabo ngendanwa basuye abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi babasanga aho bari bumva ibibazo bafite babyakira ibindi bakabiha umurongo wo kuba byakemuka.
Abaturage bahatuye bavuga ko babyishimiye kuba RIB yarabegereye muri gahunda yiswe”Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha serivisi za RIB mu baturage” bakabona aho banyuza ibibazo byabo bikumvwa.
Philbert Mwenedata umukozi wa RIB ukora muri serivisi ishinzwe gukumira ibyaha yavuze ko abaturage baba babakeneye kugirango bumve ibibazo bafite babikemure kandi banabigishe ububi bw’icyaha n’ingaruka bigira kuwagikoze kuburyo babyirinda bityo bazajya bakomeza kubegera.
Umuyobozi wa RIB w’agateganyo mu Ntara y’Amajyepfo, Habyarimana Joseph ko RIB ikora iperereza ku cyaha cyakozwe cyangwa ikeka ko gishobora gukorwa asaba abaturage kwirinda ibyaha.
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rumaze imyaka ine rukora, mu kwegera abaturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi rukaba ruzahamara iminsi itatu rusura abaturage bo mu tugari dutandukanye tugize uyu Murenge.
Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA