Nyuma y’igihe humvikana amajwi y’abakurikira ruhago nyarwanda n’abanyarwanda muri rusange bijujutira umusaruro nkene w’umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, FERWAFA yavuye ku izima imenyesha Mashami Vincent ko agomba gushakira ahandi indi mirimo nyuma y’imyaka ine bakorana.
Hari hamaze iminsi FERWAFA itangaje ko iri gukora isuzuma ryo kureba nimba izakomezanya na Mashami Vincent cyangwa izazana undi wo gutoza ikipe y’Igihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Werurwe 2022 hagaragaye ibarwa imenyesha Mashami Vincent ko atazongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi, imumenyesha gushakira akazi ahandi.
Iyi baruwa yasinyweho n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry igaragaza ko amasezerano ya Mashami Vincent yo gutoza ikipe y’igihugu yarangiye kuwa 03 Werurwe 2022.
FERWAFA yashimiye Mashami ku myaka amaze atoza Amavubi ndetse bamwifuriza n’amahirwe muyindi mirimo azajyamo.
Muri 2018 Mashami Vincent yahawe amasezerano y’umwaka atoza ikipe y’igihugu Amavubi, yarangiye muri Kanama 2019 ubwo yahise ahabwa andi y’amezi 3 ndetse ahabwa intego kugira ngo azahabwe amasezerano y’igihe kirekire.
Mashami yari yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo kuba umutoza mukuru w’Amavubi ku wa 3 Werurwe 2021, ni amasezerano yarangiye ku itariki 2 Werurwe uyu mwaka.
Uyu mugabo yaje gutererwa icyizere n’abanyarwanda kubera kudatanga umusaruro ushimishije.
Hari bamwe babonaga Mashami Vinent nk’uwagabanye ibikingi mu ikipe y’igihugu kubera umusaruro mucye.
Hari abatebyaga bakavuga ko avuna umuheha akongezwa undi.
Mu myaka amaze ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yakinnye imikino 35 atsindamo 9, anganya 13 atsindwa 13, bivuze ko afite amanota 40/105.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
rukabu
March 10, 2022 at 10:35 pm
Genda mashami urarenganye pe bagukorera isuzuma bo bataryikorera. Nta interscolaire,nta academic,nta centre de formation,nta marushanwa ya bana, abakinnyi baba he ? Nta structure ya development muri Ferwafa,Championant iri ku rwego ruri hadi cyane ,ibibuga byabaye auto-école ibindi byabaye ibinamba, naba nawe wafyaga gufyundikanya