Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Umuherwe wo muri Uganda arifuza kugura Chelsea yanatangaje izina yahita ayita

Nyuma y’uko umukinnyi w’iteramakofe Conor McGregor atangaje ko yifuza kugura ikipe y’umupira w’amaguru ya Chelsea, undi muherwe wa hano hirya muri Uganda na we yatangaje ko yifuza kugura iyi kipe.

Joel Jaffer A’ita arifuza kugura Chelsea

Joel Jaffer A’ita usanzwe ari umuherwe ukomeye muri Uganda, akaba afite n’ikipe ya Arua Hill FC isanzwe iri mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Uganda, na we yinjiye mu bifuza kugura Chelsea nyuma y’uko nyiri iyi kipe ikomeye ku Isi atangaje ko ayishyize ku isoko.

Yabwiye BBC ko yiteguye kugura Chelsea  ndetse ko yiteguye no kurenza igiciro cyavuzwe na Roman Abramovich.

Joel Jaffer A’ita yagize ati “Ku giciro cyayo cy’amadolari ya Miliyari 3.2, twatanga miliyari 3.3. turifuza no kuzahita duhindura izina ikitwa Kongolo FC.”

Joel Jaffer A’ita aramutse abashije kugura Chelsea yaba abaye Umunya-Uganda wa kabiri wifuje kugura ikipe yo mu Bwongereza nyuma ya Michael Ezra Mulyoowa na we wari watangaje ko yifuza kugura Leeds United kuri Miliyoni 60 Euro muri 2004.

Mu ntangiro z’uku kwezi, umukinnyi ukomeye ku isi mu mikino njyarugamba, Conor McGregor na we yari yatangaje ko yifuza kugura Chelsea.

Tariki 02 Weruwe 2022, umuherwe w’Umurusiya Roman Abramovich nyiri Chelsea, yatangaje ko yifuza kugurisha iyi kipe ikomeye ku Isi kugira ngo abone amafaranga yo gushyira mu kigega cyo gufasha abari kugirwaho ingaruka n’Intambara iri kubera muri Ukraine yashojwe n’Igihugu akomokamo cy’u Burusiya.

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. nyemazi

    March 9, 2022 at 5:28 pm

    GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’uko Bible ivuga.Uwibera mu gushaka iby’isi gusa,ntashake Imana,iyo apfuye biba birangiye atazongera kubaho.Soma Abagalatiya 6,umurongo wa 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI