Umunyamideli wamamaye ku mbuga nkoranyambaga usanzwe ukurikiranwa n’abatari bake, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ari mu munyenga w’urukundo n’umusore w’umunyarwanda Manzi Jeannot usanzwe uba muri Kenya.
Abinyujije ku mbuga ze nkoranya nka Twitter na Instagram, Shaddyboo yahishuyeko umutima we asubijwe mu rukundo, akabona uwamunyuze.
Kuri Instagram yagize ati “Igihe kimwe kimwe uzahura n’umuntu nawe urambiwe iyi mikino, ndetse n’ubwizerwa bwe usange buhura n’ubwawe neza.”
Shaddyboo yifashishije urukuta rwe rwa Twitter aciye impaka ashyiraho ifoto ari kumwe n’umusore Manzi Jeannot bavimviranye mu rukundo, maze araterura yerura ko anyuzwe mu rukundo.
Yagize ati “Hari igihe utera indirimbo y’urukundo, bikarangira ubonye uwo muyibyinana.”
Iby’urukundo rwa Shaddyboo na Manzi Jeannot byamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 8 Werurwe 2022, ubwo hajyaga hanze amashusho bari kumwe babyina ingwatira ndetse banyuzamo bagasomana.
Mbabazi Shadia asanzwe ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh babanaga nk’umugabo n’umugore, batandukanye mu 2016 ubwo bemeranyaga ko buri wese aca ukwe.
Shaddy Boo niwe mwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda kuko kuri Instagram yamaze kuzuza miliyoni imwe y’abamukurikira kuri uru rubuga bitarakorwa n’undi mu Rwanda.
Hari amakuru ko Shaddyboo amaze iminsi atemberera mu gihugu cya Kenya, aho ngo aba agiye kureba uwamutwariye umutima nawe akamwihebera.
Kuva yatandukana na Meddy Saleh ni ubwa mbere Shaddyboo yeruye agashyira hanze amakuru y’urukundo rwe rushya, gusa hagendaga hahwihwiswa amakuru y’abasore batandukanye baba bari mu rukundo ariko nawe akaryumaho.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
rukebesha
March 9, 2022 at 9:46 am
Niko aba Stars bamera.Byitwa ko “bali mu munyenga w’urukundo”,ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 17,bose batandukana.Jennifer Lopez yabanye n’abagabo 8 bazwi.Rihanna,amaze kubana n’abagabo 5.Utavuze abandi batabarika baryamanye nabo.Nubwo abantu millions na millions bishimisha mu busambanyi,bibabaza imana yaturemye kandi bizatuma babura ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi w’imperuka.Kwishimisha akanya gato,usuzugura amategeko Imana yaguhaye umubiri,ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).
bwahika
March 9, 2022 at 5:59 pm
Agakono gashaje niko karyoshya ibiryo.Aba bagore bashaje bigurisha bazi positions nziza zo “kubikora” mu gitanda.Niyo mpamvu basenya ingo nyinshi.Abagore batiyandarika ntibazi “preliminaries” (gutegura abagabo mu gitanda).N’ahantu wakora umuntu akabishaka (erotic areas).Ikindi babarusha,ni “ukwiriza” iyo bamaze “kuryoherwa” (orgasm).Icyo gihe gituma mwembi mujya mu bicu (urugamba ruba rwahinanye) !!! Bigatuma umuha ibyo yifuza byose.Bamwe babaha amazu,imodoka zihenze,akazi keza,amafaranga,etc…
kagisha
March 9, 2022 at 9:50 am
Bene aba bakecuru baba bazi uko bashimisha “abakiliya” babo mu gitanda.Baba bazi Positions zishitura abagabo.Kubera kuryamana n’abagabo benshi,baba bazi Caresses and Kissings.Kandi baranyara!!! Muzabaze ZARI wa Diamond.Abasore baracyamurwanira afite abana 5 (nyogokuru).Kandi bazi KWISIGA bakaba nk’abana bato (teens).