Ambasaderi w’Igihugu cya Israël Dr Ron Adam yasuye ishuri ryigisha Muzika aryizeza ubufatanye, ni mu rugendo yakoreye mu Karere ka Muhanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 08 Werurwe 2022.
Uyu mushyitsi w’icyubahiro yakirijwe indirimbo Nyarwanda n’izo mu mahanga bimutera akanyamuneza.
Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko mu gihugu cye ntahantu arabona Ishuri ryo kuri uru rwego.
Adam yasabye abanyeshuri biga ibijyanye na Muzika kuzaza iKigali bagafatanya nawe kwizihiza umunsi mukuru igihugu cye cyabonyeho ubwegenge, kugira ngo bazasusurutse abazaba bitabiriye ibyo birori.
Ati ”Ndifuza ko mwaza kwifatanya natwe kuri uwo munsi kuko indirimbo mwanyakirije zanshimishije.”
Umuyobozi w’Ishuri rya muzika(Rwanda School of Creative Arts and Music) Murigande Jacques bakunze kwita Mighty Popo avuga ko ari amahirwe bagize yo gusurwa n’Umuyobozi nk’uyu, akareba impano abana ba banyarwanda bafite.
Yavuze ko hari andi mashami bongereye asanga ishami rya muzika basanganywe arimo Ikinamico, Imbyino no gukora Video na Filime.
Yagize ati “Biduteye ishema tugiye kugaragariza abantu impano dufite kuko mu byo yatwijeje harimo nuko tuzajya tuza mu bitaramo by’iminsi mikuru y’igihugu cya Israël.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko nta makuru ahagije bari bafite y’iri shuri, akavuga ko bagiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bateza imyidagaduro imbere.
Ati ”iMuhanga turi mu muvuduko wo kuzamura ishoramari kandi ni ngombwa kuko ubucuruzi, kubaka inganda no kureshya abashoramari babishyizeho umutima.”
Gusa akavuga ko mu bijyanye n’imyidagaduro usanga biri ku rwego rwo hasi.
Ati ”Ibi biduhaye kongera gutekereza ko hari igice tugomba kuzamura kikagera ku rwego rushimishije.”
Bizimana yavuze ko gukora ubukangurambaga ku baturage bakoresha ibiyobyabwenge, abangavu batewe inda zitateguye, ibitaramo n’ibindi bazajya biyambaza abiga muzika bo muri ishuri.