Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace yashimye intambwe imaze guterwa mu kuzamura abari n’abategarugori bahabwa amahirwe mu nzego z’ubuyobozi ariko agaragaza ko hakiri ibikorwa bikibangamira umugore mu muryango.
Miss Ingabire Grace yatangaje ibi kuri uyu wa 08 Werurwe ubwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.
Mu butumwa yageneye uyu munsi, Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu Bihugu bimaze gutera intambwe ishimishije mu kwerekana ko abari n’abategarugori bashobora kuvamo abayobozi beza “iyo bahawe amahirwe.”
Yakomeje ubu butumwa bwe agaragaza ko hakigararaga icyuho “aho umugore agikomeje kubangamirwa mu muryango.”
Ingabire Grace akomeza agira ati “Izi ni imbogamizi nini cyane ku bakobwa ndetse n’abahungu bakibyiruka kuko bitababera urugero rwiza.”
Ubu butumwa bwa Miss Grace, abugeneye Abanyarwanda mu gihe hakomeje kumvikana ibibazo by’amakimbirane avugwa mu miryango yagiye anatuma bamwe mu bagore bicwa n’abo bashakanye.
Bamwe mu basesengura ibi bibazo bikomeje kugaragara mu miryango, bavuga ko bikunze guturuka mu ishingwa ry’ingo z’iki gihe ridashingira ku kubaka umuryango no ku rukundo ahubwo zirimo iziba zigendereye imitungo.
Nanone kandi hakomeje kumvikana abashakanye batandukana, aho bamwe mu babisesengura banavuga ko biterwa no kuba imiryango mishya idategurwa bihagije ku buryo abajya gushakana babe baziranye bihagije ndetse ngo binagirwemo uruhare n’imiryango bakomokamo.
UMUSEKE.RW