Amakuru aheruka

Kigali: Umugande watabazaga abagiraneza yagiye atishyuye CHUK Miliyoni 10frw

Munondo Dubya Sulayiti ufite Ubwenegihugu bwa Uganda wari umaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kigali, CHUK asaba ko abagiraneza bamufasha kwishyura ibitaro nyuma y’aho byanze ko agenda atishyuye, kuri ubu CHUK itangaza ko uyu mugabo yatashye ariko atishyuye angana na Miliyoni 10frw.

Munondo Dubya Sulayiti ufite Ubwenegihugu bwa Uganda yagiye atishyuye CHUK Miliyoni 10

UMUSEKE mu minsi ishize nibwo wabagejejeho inkuru ye , yavugaga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda.

Muri 2021 yaje gukora impanuka y’imodoka mu Karere ka Nyamasheke ava muri Uganda yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Akimara gukora impanuka yabanje kwitabwaho ku Bitaro bya Nyamasheke ariko aza kwimurirwa ku Bitaro bya Kigali.

Uyu mugabo yavuze ko yavuwe neza n’abaganga maze asabwa kwishyura iBitaro miliyoni 11frw. Umuryango we wari
wagerageje gushaka aya mafaranga ariko abona miliyoni 1frw ariko atari bwabone miliyoni 10frw.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’iBitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Theobard yavuze ko iBitaro byamaze kumusezerera ariko ko atishyuye miliyoni 10frw abibereyemo kandi ko bishobora kuzagira ingaruka ku bitaro.

Yagize ati “Twaramurekuye yaratashye, yaratashye ariko CHUK yabasigiye ideni ryateje igihombo cya miliyoni 10frw.Abarwayi bandi bazaza babure imiti, babure ibikoresho kuko miliyoni 10frw zavura abantu benshi ,Icyo ni igihombo gikomeye.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umuvugizi wungirije wa Guverinoma ,Mukurarinda Alain ariko ntiyaboneka.

Gusa aheruka gutangaza ko iki kibazo yakimenye ndetse kigiye gukurikiranwa.

Ubuyobozi bw’iBitaro bya CHUK buvuga ko byitaye kuri uyu muturage ariko kuba atarishyuye ideni abibereyemo byagira ingaruka ku Bitaro bigasaba ko Guverinoma yareba uko ikemura iki kibazo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

2 Comments

  1. Mugisha

    March 8, 2022 at 11:24 pm

    CHUK ntikatubeshye, igihombo bazagira n’ikihe se si Leta iyatanga ni abarwayi, hari umuganga uhembwa bitavuye muri budget ya Leta, ikindi imiti si abarwayi bayigurira ntibiteye isoni ahubwo kubona umurwayi abungana inshinge na gants zo kwambika umuganga uza kumuvura, n’ibindi ntabona uko mvuga!!! Ikindi uyu ugande yagize ibyago avurwa ataribyo byari byaramuzanye, mwagira ngo akore iki koko, Leta izacovering mwe guhangayika, mwite ku izina ryiza azagenda abavuga naho gufunga abarwayi siwo muti

  2. kamanzi

    March 9, 2022 at 8:35 am

    Kuki ambasade ya Uganda mu Rwanda ifite icyicaro aha I Kigali itishyuriye uwo mwenegihugu wayo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI