Umusizi Hakizimana Joseph umaze gukundwa na benshi nka Rumaga mu bisigo, yasohoye igisigo gishya cyo kunga imiryango yise “Intambara y’Ibinyobwa” yahurijemo Rukizangabo Shami Aloyz n’umunyarwenya uzwi nka Rusine.
Ni igisigo cya mbere kuri Album Rumaga Junior ari gutegura yise “Mawe”, inganzo yacyo yakomotse ku buryo iyi minsi abantu batagihuza ubushobozi bafite n’abandi ngo bashyire hamwe ahubwo ugasanga umwe yigira nyamwigendaho.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’umusizi Rumaga Junior, yavuze ko yashakaga kugenera ubutumwa umuryango nyarwanda ngo abantu bumve ko bakwiye guhuza ibyo bashoboye n’abandi aho kuryana no kwishongora ku bandi ko hari icyo babarusha.
Yagize ati “Ni ubutumwa bureba imiryango, aho tuba na sosiyete nyarwanda dutuyemo. Hari ubwo usanga buri wese afite umwihariko we n’icyo yakora akabyitwaza nk’isumbwe ry’abandi aho kubihuriza hamwe n’abandi kuko ntawugira byose.”
“Nimba nshoboye iki wowe hari icyo ushoboye ku buryo ntabigira isumbwe y’icyo nkurusha, byakabaye byiza kugira aho duhurira aho kugirango tumere nk’abaryana tubaka abuzuzanya. Ng’uko nifashishije ibinyobwa kugirango ntaza kugira uwo navuga nkateshuka.”
Guhuriza hamwe Rukizangabo n’umunyarwenya Rusine mu gisigo “Intamabara y’Ibinyobwa”, Rumaga avuga ko yari akeneye umuntu wo mu kiragano cyo hambere, naho Rusine we gukina imimaro y’inzoga cyane yasinze ngo ni “ibintu bye.”
Ati “Nakuze Rukizangabo mwemera nk’umusizi nkurira ku birenge bye numva ibisigo bye n’ibitaramo, uretse kuba njyewe na Rusine turi ikiragano gishya twari dukeneye umuntu mukuru namubonamo ubuhanga. Iyo mbikora na Rusine gusa byari bube urwenya ariko byazanyemo ikiragano cyo hambere yacu. Guhitamo Rusine ni urucabana kuko yari ingingo y’inzoga kandi akina neza imimaro yasinze ariyo mpamvu natekereje umunyarwenya ariko wigisha.”
Umusizi Rumaga Junior ashima ko Abanyarwanda bumva neza ubusizi bwabo nk’ikiragano gito kandi bakabukunda, gusa ngo inganzo iracyarimo abantu bake nabo badakora cyane bijyanye n’iterambere rigezweho.
Yagize ati “Abanyarwanda baradukunda ariko ikibazo nti barumva bande bangahe, barumva ibiki. Inganzo y’ubusizi ntabwo irimo benshi kuko itanoroha n’abahari ariko ntidukora ijana ku ijana uko bigomba nubwo bigoye kubikora bijyanishwa n’iterambere ku buryo twahaza isoko. Uko umwe azajya ava mu gikundi akavuduka akerekana ko bishoboka abandi bazajya babona ko byashoboka babigerageze.”
Rumaga asaba abantu bafite ubushobozi no gukunda ubusizi kumva ko ubusizi bakora bwashorwamo imari kuko nta bantu babashyigikira benshi bahari.
Abafite inganzo nabo yabasabye ko badakwiye gutegereza amafaranga ngo bajye mu nganzo gusiga ahubwo bagakora cyane ku buryo n’uzabagana ashaka gushora imari azasanga bafite icyo bamwereka, bityo ngo bakore badashingiye ku bindi nk’amafaranga.
Rumaga Junior yaherukaga gushyira hanze igisigo muri Nzeri 2021 kitwa Umudiyasipora, gusa hari ibisigo bye bindi byakunzwe n’abatari bake birimo Wumva ute?, Nzoga, Umugore si Umuntu, Bikwiye kwigwaho, Ay’abasore n’ibindi.
Reba hano amashusho y’igisigo ‘Intambara y’ibinyobwa’
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW