Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko iki Gihugu cyo kitarafungura imipaka iruhuza n’u Rwanda bityo ko nta bantu bemerewe kuyambuka.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe ubwo Igihugu cy’u Rwanda cy’igituranyi n’u Burundi cyatangiraga icyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka igihuza n’ibihugu by’ibituranyi.
Albert Shingiro yavuze ko nubwo u Rwanda rwafungiye imipaka iruhuza n’u Burundi ari inkuru nziza ariko ko u Burundi bwo butarayifungura kubera impamvu yari isanzweho.
Yavuze ko icyatumye imipaka ifungwa hagati y’Ibihugu byombi kuva muri 2015, kitararangira burundu nubwo Ibihugu byombi bikiri kuganira kugira ngo bitore umuti w’ibibazo bimaze igihe hagati yabyo.
Ati “Turimo turakorana kugira ngo turebe ko imigenderanire igenda neza icyo gihe rero ibiganiro dufitanye n’u Rwanda birimo biragenda neza bigeze kure, nababwira ko bitararangira burundu.”
Yavuze ko kuba u Rwanda cyafashe icyo cyemezo cyo gufungura imipaka ari byiza, “ariko ku ruhande rw’Igihugu cyacu ntiturafungura, umunsi twafashe icyemezo cyo gufungura, tuzabimenyesha abanyamakuru n’Abarundi kugira ngo babimenye.”
Albert Shingiro wahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta muri 2020, ku mupaka wa Nemba, yavuze ko igihe ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bizaba byarangiye, ari na bwo Igihugu cye kizafungura imipaka bityo imigenderanire ikongera kuba ntamakemwa.
UMUSEKE.RW
Migabo
March 7, 2022 at 10:21 pm
Leta yu Burundi irasobanutse cyane inasobanura ibintu byayo kumurongo ugororotse.
Jean
March 8, 2022 at 1:05 am
Nibyo, ni ukubanza igakingira abantu bayo, harya yakingiye bangaye %, ariko gusobanuko ko irasobanutse, ntabwo bivuga ngo u Rwanda rufunguye nabo bahite bafungura nka TZ cg Congo…nukubanza ibiganiro nka 2015.
Quatre-Vingt
March 8, 2022 at 3:27 am
@ MIGABO
Hanyuma c ko numva uyishimagiza ntimwabwejagueaga ngo urwanda rwafunze Imipaka?
Kwifunguye c kuruhande rwacu
No bati ntibirakunda.
None ngo Leta yuburundi irasobanutse??
Wagiye Guturayo c?
Kagabo
March 8, 2022 at 6:56 am
Ariko ntimugakunde ibintu byamarangamutima.abarundi barasobanutse se Niki avuze kidasanzwe?
Buri gihugu kigira poritike yacyo.ahubwo se bategereje iki ko bavuze ko urwanda arirwo rwafunze imipaka.