Umuhanzi uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana , Rose Muhando , yanenze itangazamakuru ryo hirya no hino ryamwanditseho inkuru ko akoreshwa n’izindi mbaraga avuga ko “ryashakaga ko azima”.
Ni igitaramo Kandi cyahurijwemo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye,Aline gahongayire, Theos Bosebabireba, MD, Kingdom of God Ministry, Gisubizo Ministry ndetse n’abandi.
Muri iki gitaramo Rose Muhando yaje ku rubyiniro nyuma y”umuhanzi MD nawe utishimiwe n’abari bahari .
Muhando wabonaga ko afite imbaraga, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane n’abatari bake.
Uyu mubyeyi yageze ku rubyiniro ku isaha ya saa yine zirenga , anyura abari bitabiriye bari bacye ndetse banafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ze.
Uyu muhanzi yageze hagati atangira gusobanuro uburyo hari abagerageje kumuca intege mu kuririmbira Imana.
Yavuze ko havuzwe amagambo amusebya yatangazwaga n’Abanyamakuru maze ahishura ko umugambi we ari uwo kuvuga ubutumwa Bwiza.
Yagize ati“Mu myaka yashize havuzwe byinshi , bavuga gutya na gutya , ndetse ibinyamakuru byandika ibintu byinshi bitandukanye. Ariko ndagira ngo mbatangarize ko atari impamvu yo kuvuga Yesu sinakabaye ndi aha.”
Akimara gutangaza ayo magambo yaririmbye indirimbo nto iri mu rukinyarwanda agira ati “Iyo Mana dusenga irakomeye,ni Imana itabura guseruka, ni Imana yumva amasengesho,iyo Mana dusenga irakomeye.”
Aha yashakaga kwerekana ko Imana ikimufitiye ikizere kandi atacibwa intege n’ibimuvugwaho.
Muhando yahise amanuka ku rubyiniro maze asanga abakunzi be bafatanya kuririmba.
Mu 2017 Rose Muhando wo muri Tanzania yamaze iminsi yaraburiwe irengero, nyuma yongera kwigaragaza ndetse asobanura ko hari byinshi byari bihangayikishije ubuzima bwe birimo n’umugabo ushaka kumwica amuryoza ko yanze ko baryamana.
Muri uwo mwaka nibwo hatangiye gutangazwa ko ibiyobyabwenge byasaritse uyu muhanzi ndetse ngo yashakishijwe igihe kinini kugira ngo ajyanwe mu kigo ngororamuco ariko inzego z’umutekano n’umuryango baramubura.
Gusa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yabaye nkuca amarenga ko ibyatangaje byose kuri we ari ikinyoma.
Muhando kuva mu 2016 yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania. Yavuzweho gushaka gusubira mu Idini ya Islam yahozemo nyuma arabihakana.
Rose Muhando ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana muri aka Karere bakunzwe .
Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nibebe”, “Mteule Uwe Macho”, “Kitimutimu”, “Jipange Sawasawa”, “Nyota ya Ajabu”, “Utamu Wa Yesu”, “Nampenda Yesu” n’izindi zitandukanye.
Yatangiye kumenyekana guhera mu myaka ya 2004 na 2005.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
gahirima
March 7, 2022 at 11:28 am
Tugomba kwitondera ibyo bita “indirimbo z’Imana”.Kuririmba uvuga Imana,ntibisobanura ko Imana yumva abayiririmba bose.Muli Matayo 15:8,Imana iravuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wawo uri kure yanjye.Bansengera ubusa”.Ijambo ry’Imana risobanura ko Imana itumva abantu bakora ibyo itubuza.Urugero, Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuli “gukorera Imana ku buntu”,badasaba amafaranga”.Umuntu wese uvuga ko akorera Imana,nyamara ashaka amafaranga y’abantu,cyangwa akora ibindi itubuza,ntabwo Imana yumva amasengesho cyangwa indirimbo bye nkuko Yohana 9:31 havuga.