Ku girango harebwe uruhare rwa buri wese yagize hanyerezwa asaga Miliyoni 778Frw, Umucamanza yavuze ko urubanza ruzongera kuburanishwa nta kabuza.
Kuri uyu wa 03 Werurwe 2022 byari biteganijwe ko Urukiko Rukuru rusoma urubanza rw’ubujurire ruregwamo Abakozi ba Banki ya Kigali (BK) batatu muri batandatu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibihano bitandukanye birimo igifungo.
Saa saba z’igicamunsi nibwo byari biteganijwe ko urubanza rusomwa, byaje guhinduka rusomwa saa kumi z’umugoroba (16h00).
Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’urukiko niyo yasomye icyemezo cy’urukiko, yaba abaregwa n’ababunganira nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.
Ubushinjacyaha busanzwe buhagarariwe muri uru rubanza n’abashinjacyaha babiri ntabwo bwaje gusomerwa icyemezo cy’urukiko.
Gusa, mu cyumba cy’urukiko harimo bamwe bo mu miryango y’abaregwa.
Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko kitagisomwe ko ahubwo hafashwe icyemezo ko Urukiko Rukuru ruzajya kwikorera iperereza muri Banki ya Kigali (BK).
Iryo perereza rizaba ku wa 31 Werurwe 2022 kugira ngo harebwe uruhare rwa buri mukozi wa BK ufunzwe yagize mu inyerezwa ry’asaga Miliyoni 778Frw yari ayo mu mushinga w’iyi Banki wiswe ZAMUKA-MUGORE.
Umucamanza yavuze ko nyumpa y’iperereza Urukiko ruzakora hazongera gushyirwaho itariki yo kuburana.
Urubanza rwongere kuburanishwa bushya
Umucamanza yavuze ko ibikorwa byose biba byarasabwe n’ababuranyi ubwabo kugira ngo hatagira urengana no kugira ngo Umuburanyi ahabwe ubutabera bwuzuye.
Abaregwa bose Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.
Harimo icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa BK usaga wa 778,002,947Frw.
Abarerwa bahakana ibyo byaha bagasaba urukiko kubikoraho iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragare uruhare rwa buri wese muri iryo nyereza ry’izo Miliyoni.
Uko ari batandatu batawe muri yombi muri nzeri 2019 bamaze imyaka ibiri n’igice bafunzwe urubanza rwabo rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’umucamanza.
Batandatu baburana harimo umwe witwa Uwizeye Marthe Petite uburana adafunze we yafungwe by’agateganyo muri 2019 ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rurukiko rwibanze rwa Gasabo kuva icyo gihe akurikiranwa adafunze.
Uyu Marthe Uwizeye Petite akatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atatu.
AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022
JEAN PAUL NKUNDINEZA/UMUSEKE.RW
Mazina
March 4, 2022 at 10:56 am
Ntibishoboka ko aya mafaranga yatwarwa n’abantu bato iki kintu ntigishoboka,uruhare rwabo mur’iyi gahunda isesengurwe kdi ni bikorwa batabogamye biraza kugatagaza byinshi