Umutoza Mbarushimana Abdou uherutse gutandukana na Bugesera FC yahawe akazi nk’umutoza mukuru wa Etoile de l’Est FC yo mu Karere ka Ngoma ko gutoza imikino isigaye ya shampiyona.
Amakuru UMUSEKE wamenye nuko nyuma y’uko Etoile de l’Est FC ishyizeho umutoza mukuru w’Umukongomani Addy Bukaraba ariko umusaruro ugakomeza kuba iyanga, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo gushyiraho Abdu Mbarushimana uzwi ku izina rya Kiliwanzenze akungirizwa na Bukaraba.
Mbarushimana Abdou akaba yasinye amasezerano yo gutoza imikino 11 isigaye ya shampiyona, aho agomba guhera ku mukino azakiramo ikipe ya Rayons Sports ku Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022.
Etoile de l’Est ishyizeho umutoza Abdou Mbarushimana nyuma y’iminsi mike itandukanye n’abatoza bayo babiri bungirije Banamwana Camarade wamaze kuba ahabwa akazi na Gicumbi FC ko kuyizanzahura ndetse n’umutoza wa kabiri wungirije Bakundakabo Rachid.
Babinyujije kuri Twitter, Etoile de l’Est FC baravuga ko ikipe ya Rayons Sports kwikura mu Gisaka bizayihagama ku mukino bafitanye ku Cyumweru, bati “Aba Rayons mu by’ukuri muri tayali kwikura mu Gisaka cyangwa muradigadiga.”
Kuri uyu wa Kane, tariki 3 Werurwe 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije Mapambano Nyiridandi akaba yarasuye iyi kipe mu myitozo mu rwego rwo kwitegura Rayons Sports. Ni mu gihe hagiye havugwamo abakinnyi batabonye amafaranga yabo yo kubagura (Recruitment) nyamara abakinnyi b’abanyamahanga bo barayabonye.
Ku wa 18 Mutarama 2022, nibwo Mbarushimana Abdou yatandukanye na Bugesera FC ku bwumvikane bw’impande zombi, ni ikipe yari yagezemo tariki 19 Gicurasi 2020.
Mbarushimana Abodu yanyuze mu makipe anyuranye hano mu Rwanda harimo AS Muhanga yanafashishe kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Amahoro.
Mbarushimana Abdou asanze Etoile de l’Est FC mu bihe bitari byiza kuko iri ku mwanya wa 14 ku munsi wa 19 wa shampiyona n’amanota 17.
Iyi kipe rusha amanota atatu gusa amakipe abiri ya nyuma ya Gorilla FC na Gicumbi FC.
Banganyije imikino 5 batsinda imikino itatu naho imikino 11 barayitakaza, izamu ryayo nta mutekano rifite kuko bafite umwenda w’ibitego 15.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW