Iyi gahunda yo kumanura zimwe muri serivisi zatangirwaga mu Mirenge, izatangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha taliki ya 28 Gashyantare 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abakozi bose bakorera mu Murenge uhereye k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, n’abo bakorana bazajya bafata umunsi bakorera mu Kagari kugira ngo borohereze abaturage kubona serivisi nziza kandi hafi.
Habarurema yavuze ko usibye izi serivisi zigiye gutangirwa mu Tugari, hari n’ibindi bikorwa by’ingenzi biteza imbere Imibereho y’abaturage bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 izarangira mu mwaka wa 2024.
Uyu Muyobozi agahamya ko mu mpanuro bahabwa n’Umukuru w’igihugu akunze gusaba abayobozi guha abaturage serivisi nziza.
Ati ”Muri iyi gahunda twifuza ko abakozi bose b’Umurenge bimura ibiro bakabijyana mu Kagari.”
Yavuze ko kwandikisha abana bavuka, gusezeranya abagiye kurushinga, mutuweli, serivisi z’ubutaka, ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, uburezi, ibyangombwa bitangwa n’inzego z’ibanze uko zingana abaturage bagomba kujya bazihererwa mu Tugari.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imitangire ya serivisi, imiyoborere myiza n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere muri RGB Mukamurenzi Solange avuga ko mu bushakashatsi ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere , cyakoze abakoze ubwo bushakashatsi babajije abaturage bababwira ko serivisi zo mu cyiciro cy’ubukungu cyane cyane mu buhinzi kuko gifite amanota 66,3%.
Ubuhinzi bwonyine bukaba buri hasi kubera ko ubushakashatsi bwagaragaje ko bufite 59,5% ugereranyije na serivisi zitangirwa mu cyiciro cy’imiyoborere kuko cyihariye 83,4% naho icyiciro cy’imibereho myiza y’abaturage kikaba gifite 74,2%.
Ati”Inkingi y’ubukungu yagaragayemo intege nkeya, twifuza ko ibi byiciro bizamuka bikagera kuri 90% kuko ariho dushaka gushyira ingufu.”
Perezida wa JADF mu Karere ka Ruhango, Rinziziki Damien avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu guhindura n’imyumvire y’abaturage, kuko hari ibikorwa bashyizemo imbaraga abaturage batigeze bagaragaza.
Yagize ati ” Hari ibireba abaturage ku giti cyabo kuko hari ibyo tugomba kubasobanurira byagezweho, ariko hakaba n’ibitureba tuzakosora.”
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango