Amakuru

RDF yitabiriye icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gufasha abasivili

Uyu munsi, ingabo z’u Rwanda zigizwe n’abakozi 19 bakora muri serivisi z’ubuvuzi bahuriye  hamwe n’abandi basirikare baturutse mu ngabo z’ibihugu bigize  EAC, aho kuri uyu munsi batangije icyumweru cy’ubufatanye bw’ingabo ndetse n’inzego za  gisivili (CIMIC), kiri kubera muri Kenya kuva ku ya 9 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2021.

Icyumweru cyo kuvura  abaturage kizwi nka CIMIC cyakorewe mu turere dutandukanye harimo Machakos, Kajiado na Nairobi. Intego y’iki cyumweru cyo kuvura ni ukongera ubufatanye hagati y’inzego  za gisivili ndetse n’ingabo  z’ibihugu byibumbiye muri EAC.

Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kwita ku barwayi muri Kenya

Itsinda rya RDF ryari riyobowe na Lt Col Vincent Mugisha, ukuriye imikoranire  n’abasivili (J9) wa RDF. Ubuvuzi bwihariye bwa RDF burimo gukora serivisi zishinzwe ubuvuzi mu ntara ya Machakos -Ikigo nderabuzima cya Muumandu, ku 85 km uvuye i Nairobi.

Batanga ubuvuzi bw’ubuntu mubuvuzi bwabana, abagore, ubuvuzi rusange,  ubuvuzi bw’amaso  ndetse n’ubuvuzi bw’amenyo. Itsinda ry’ubuvuzi rya RDF kugeza ubu ryakiriye  abarwayi basaga  90 ku munsi wa mbere wibi bikorwa.

Abaganga ba RDF bakiriye abarwayi 80 ku munsi wa mbere.

Winny Chemutai Too, ushinzwe ikigo nderabuzima cya Muumandu yagize ati: “Ubusanzwe abantu bahuza igisirikare n’imbunda gusa, kandi ntibakunze kubona abasirikari batanga serivisi z’ubutabazi. Iki rero ni ikimenyetso cy’ingenzi mu mibanire myiza ya gisirikari ndetse n’inzego za  gisivili zirimo n’abaturage. ”

Icyumweru cy’ingabo za EAC cyizwi nka CIMIC gikorwa buri mwaka hakurikijwe amasezerano ya EAC y’ubufatanye mu kurinda umutekano. Nicyumweru cya 3 cyingabo za EAC ,CIMIC.

Ibikorwa nkibi by’ingabo biheruka kubera muri Uganda no mu Rwanda muri 2018 na 2019.

Inkuru&Amafoto: MOD

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button